U Rwanda na Mauritanie byasinyanye amasezerano yitezweho kuzahura ruhago nyarwanda
U Rwanda na Mauritanie byasinyanye amasezerano yitezweho kuzahura ruhago nyarwanda
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryateye intambwe igana ku iterambere rirambye, risinyana amasezerano y’ubufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Mauritania (FFRIM), azibanda ku guhanahana ubumenyi mu nzego zitandukanye zirimo imiyoborere, tekiniki n’ikoranabuhanga.

Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kane, tariki ya 22 Mutarama 2026, ku cyicaro gikuru cya FFRIM i Nouakchott, hagati ya Perezida wa FERWAFA, Fabrice Shema Ngoga, na mugenzi we wa Mauritania, Ahmed Yahya.

Ni igikorwa cyabaye nyuma y’uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu intumwa za FERWAFA zagiriye muri icyo gihugu kuva ku ya 20 Mutarama, hagamijwe kwigira ku bunararibonye bwa Mauritania imaze kuba ubukombe muri ruhago ya Afurika mu myaka ya vuba.

Binyuze muri aya masezerano, impande zombi zumvikanye gushyira imbaraga mu guhanahana ubumenyi bugamije kunoza imiyoborere y’amashyirahamwe, imicungire y’imari n’ubugenzuzi bwayo, hagamijwe gukorera mu mucyo no gukoresha ikoranabuhanga mu miyoborere ya buri munsi.

Uretse imiyoborere, aya masezerano azibanda cyane ku iterambere rya tekiniki, aho abatoza b’impande zombi bazajya bahugurwa, amarerero (Academies) agatezwa imbere binyuze mu guhererekanya ubumenyi, ndetse n’ibikorwaremezo bya siporo bigashyirwamo imbaraga kugira ngo bitange umusaruro wifuzwa.

Ikindi cyagarutsweho by’umwihariko ni amahugurwa y’abasifuzi, aho u Rwanda ruzigira kuri Mauritanie ibijyanye n’ikoranabuhanga ryo gusifura hifashishijwe amashusho (VAR). Ibi bije mu gihe Mauritanie imaze gutera intambwe ishimishije muri urwo rwego, bikaba ari amahirwe ku basifuzi b’Abanyarwanda yo kwiyungura ubumenyi bugezweho.

Mu rwego rwo gufasha abakinnyi kumenyera amarushanwa, aya mashyirahamwe azajya afatanya gutegura imikino ya gicuti, by’umwihariko ku Ikipe y’Igihugu y’Abagore, hagamijwe kuzamura urwego rwayo no kuyimenyereza guhatana ku rwego mpuzamahanga.

Itsinda ry’abayobozi ba FERWAFA ryari riyobowe na Perezida Shema, rinarimo Visi Perezida wa kabiri ushinzwe Iterambere rya Tekiniki, Richard Mugisha; Umunyamabanga Mukuru, Bonnie Mugabe n’abandi, ryabonye umwanya wo gusura inzego zitandukanye za FFRIM zirimo Ishami rya Tekiniki (DTN), aho basobanuriwe uburyo bwo gushyira mu bikorwa imishinga y’igihe kirekire.

Ubu bufatanye buje mu gihe u Rwanda ruri kwitegura kwakira irushanwa rya FIFA Series 2026 rizahuza amakipe y’ibihugu bitandukanye kuva tariki ya 23 kugeza 31 Werurwe 2026, rikaba ari umwanya mwiza wo gushyira mu bikorwa bimwe mu bikubiye muri aya masezerano.

Mauritania ifatwa nk’icyitegererezo muri Afurika nyuma yo kwitabira Igikombe cya Afurika (CAN) inshuro eshatu zikurikiranya kuva mu 2019, ndetse mu 2023 ikaba yarageze muri 1/8, ibintu FERWAFA ishaka kwigiraho kugira ngo Amavubi na yo yongere kugaragara mu ruhando rwa Afurika.
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now