‎Umutoza Stephen Constantine yihanangirije abakinnyi b'Amavubi bakina hanze
‎Umutoza Stephen Constantine yihanangirije abakinnyi b'Amavubi bakina hanze

Umutoza mushya w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda 'Amavubi', Stephen Constantine, yihanangirije abakinnyi bakina mu mahanga ko batazajya bahamagarwa by'ubuntu mu kiganiro n'itangazamakuru cyabereye ku cyicaro cya FERWAFA, kuri uyu wa Mbere, anizeza gukosora umusaruro muke umaze iminsi uranga iyi kipe.

‎Mu kugaragaza umurongo shingiro azagenderaho, Constantine yashimangiye ko gukinira igihugu ari icyubahiro gikomeye bityo hazajya hatoranywa gusa abagaragaje kwitanga nta kubera.

Yagize ati ”Gukina hanze y’u Rwanda ntibihagije ngo uhamagarwe mu Amavubi. Ugomba kuba witwara neza kandi ugatanga ibyo ikipe ikeneye."

‎Uyu mutoza w'imyaka 63 yagaragaje ko azi neza ibibazo by'umusaruro muke Ikipe y'Igihugu ifite nyuma y'uko mu mwaka ushize yatsinze umukino 1 gusa mu mikino 8 ariko yiyemeza kubishakira ibisubizo.

Ati “Sinavuga neza impamvu twagabanutseho umusaruro kuva nagenda, ariko icyo navuga ni uko ngiye kubikosora. Ntibizaba byoroshye, ariko tugomba kubigeraho.”

‎Kugira ngo ibi bigerweho yasabye abakinnyi gushyiramo imbaraga n'umurava ntibamanike amaboko.

Ati “Gukinira igihugu cyawe ni icyubahiro gikomeye umukinnyi ashobora kugira. Ibyo byonyine bikwiye kuba impamvu ituma umukinnyi yitanga. Dufite amasaha 24 ku munsi, tugomba kuyabyaza umusaruro. Nta gusubira inyuma, tugomba kurwana.”

‎Yijeje Abanyarwanda ko nubwo impinduka zitazikora mu munsi umwe, bazabona ikipe itandukanye cyane n’iyo baheruka kubona kuva ku mikino ya mbere.

Yagize ati ”Ntabwo bizahinduka mu mukino umwe cyangwa ibiri, ariko muzabona ikipe iriho irakora cyane kurusha mu mikino 10 cyangwa 12 ishize. Ibyo ndabibasezeranya.”

‎Yanibukije abifuza gukina amarushanwa akomeye ko bisaba gukora cyane. Ati “Abantu bose bashaka kujya muri AFCON cyangwa Igikombe cy’Isi, ariko tugomba kubanza kwibaza ngo 'twakoze iki kugira ngo tubigereho?'”

‎Ni inshuro ya kabiri Constantine agiye gutoza Amavubi kuko yari yarayatoje hagati ya 2014 na 2015 akayafasha kugera ku mwanya wa 64 ku rutonde rwa FIFA.

Kugeza ubu, FERWAFA yamwemereye kongeramo Umutoza umwe ushinzwe Siyansi ya Siporo, mu gihe mu byumweru bibiri biri imbere azabanza gukorana n’abatoza basanzwe mu Ikipe y'Igihugu mbere yo gufata umwanzuro wa nyuma.

Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now