Uwabitinya ntiyaba umutoza- Bruno Ferry yavuze ku gitutu muri Rayon Sports
Uwabitinya ntiyaba umutoza- Bruno Ferry yavuze ku gitutu muri Rayon Sports

Umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry, yatangaje ko uwatinya igitutu cyo muri Rayon Sports ataba akwiye akazi k’ubutoza, ashimangira ko nubwo ikipe ye imaze imikino ine idatsinda, ibyo yabonye mu mukino wa Police FC bimunyuze kurusha indi yose ishize.
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 29 Mutarama 2026, nibwo Rayon Sports yasezerewe mu Gikombe cy’Intwari, itsinzwe na Police FC igitego 1-0 kuri penaliti Byiringiro Lague. 
Uyu wari umukino wa kane wikurikiranya "Gikundiro" itazi uburyohe bw’intsinzi, ibintu bikunze gukurura igitutu cy’itangazamakuru n’abafana.
Abajijwe niba atangiye kuremererwa n’iki gitutu, Bruno Ferry yasubije mu buryo bugaragaza ko adatezuka ku nshingano ze.
Yagize ati "Niba igitutu ari ikibazo kuri njye, ntekereza ko nagakwiye guhindura akazi. Iyo uri umutoza, aho waba uri hose igitutu kiba gihari. Icyo nzi cyo ni uko nkora cyane buri munsi kandi nkatanga ibyo mfite byose."
N’ubwo Rayon Sports itashye, Ferry yagaragaje ko hari intambwe yatewe mu mikinire, avuga ko abantu bakwiye kureba aho ikipe yari iri n’aho igeze ubu.
‎Yakomeje agira ati "Mubonye itandukaniro rya Rayon Sports na mbere?"
"Ndabizi ko tutatsinze, ariko mugomba kureba itandukaniro riri hagati y’igihe natangiriraga n’ubu. Uyu munsi twabonye ikipe ishaka gutsinda, ikipe ikina umupira ufatika kandi ikorera hamwe. Birashoboka ko mu gihe gito tuzabona Rayon Sports nziza kurusha izindi muri uyu mwaka."
Kimwe mu bintu byaranze uyu mukino, ni uburyo abafana ba Rayon Sports bitwaye nyuma y’umukino. Mu gihe byari bimenyerewe ko ikipe iyo itsinzwe abafana bivumbura imbere y'abakinnyi babo, muri Kigali Pelé Stadium siko byagenze. Abafana bagumye muri stade, bahamagara abakinnyi n’abatoza babakomera amashyi, ibintu Ferry yavuze ko byamukoze ku mutima.
Yagize ati "Ndashaka gushimira abafana babaye intangarugero uyu munsi. Bari baturi inyuma umukino wose. Turabizi ko hari igihe bataba bishimye, ariko kariya kanyamuneza twasangiye, n’ubwo twari tumaze gutsindwa, ni inkunga idasanzwe. Mbashimiye bivuye ku mutima."
Umutoza yagaragaje ko gupanga ikipe ubu ari nk’ikizamini kubera amategeko agenga abanyamahanga, ariko avuga ko ashimishijwe n’uko afite amahitamo menshi. 
N’ubwo Gikundiro isezerewe mu Gikombe cy’Intwari, Bruno Ferry asanga uyu munsi ari intangiriro y’urugendo rugana kuri Rayon Sports ikomeye izagaruka vuba muri shampiyona.
‎Murera yasoje imikino ibanza ari iya munani ku rutonde rwa Shampiyona n'amanota 26, irushwa icyenda na Al Hilal Omdurman ya mbere.
‎Izatangira imikino yo kwishyura ku wa Kane tariki 5 Gashyantare 2026, isura As Kigali saa Kumi n'Ebyiri z'umugoroba. 
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now