Amagare: Isiganwa rya Kirehe Race rigiye gukinwa ku nshuro ya kane

Amagare: Isiganwa rya Kirehe Race rigiye gukinwa ku nshuro ya kane

Amagare: Isiganwa rya Kirehe Race rigiye gukinwa ku nshuro ya kane

Amagare: Isiganwa rya Kirehe Race rigiye gukinwa ku nshuro ya kane
Akarere ka Kirehe kagiye kwakira Kirehe Race ku nshuro ya kane, isiganwa ry’amagare riba buri mwaka ritegurwa ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY).

 Iri siganwa ry'iminsi ibiri rizitabirwa n’abakinnyi b'amazina azwi muri uyu mukino ndetse n’abakizamuka mu byiciro byose.

Iri siganwa rizatangira ku wa Gatandatu tariki 11 Ukwakira, aho icyiciro cy'abagabo n'abasore batarengeje imyaka 23 kizahagurukira kuri Stade Amahoro i Kigali saa Tanu, gisoreze ku biro by’Akarere ka Kirehe, ku ntera y'ibilometero 138.

 Abagore ndetse n'ingimbi n'abangavu bo bazanyonga igare ibilometero 110. Bazatsimburira i Nyagasambu mu Karere ka Rwamagana, basoreze ku biro by’Akarere ka Kirehe. 

Bukeye bwaho ku Cyumweru, isiganwa rizabera mu Mujyi wa Kirehe mu buryo bwo kuzenguruka. Saa mbili za mu gitondo hazabanza gusiganwa abanyonga amagare ya matabaro (Pneus Ballons), aho bazasiganwa ibilometero 20 bingana n'inshuro eshanu bazazenguruka hagati y’ibiro by’Akarere na East Gate Hotel. 

Nyuma yaho saa Tatu n'igice hazakurikiraho icyiciro cy’abangavu bazazenguruka inshuro 11 ku ntera ya kirometero 43.

Nyuma y'iminota ine hazahaguruka icyiciro cy'abagabo n'abasore batarengeje imyaka 23, abagore n'inkumi zitarengeje imyaka 23. Aba bo bazanyonga ibilometero 70 bazenguruka inshuro eshanu mu muhanda uva ku biro by’Akarere – Umupaka wa Rusumo – Cyunuzi (aho Kirehe ihanira imbibi na Ngoma) – bagaruka aho batangiriye. 

Mu isiganwa riheruka mu 2024, mu kuzenguruka Umujyi wa Kirehe, Niyonkuru Samuel ni we wanikiye abandi yegukanye umwanya wa mbere mu bagabo, Ingabire Diane mu bagore, Tuyipfukamire Aphrodis asiga abandi mu ngimbi, naho Uwiringiyimana Liliane atsinda abangavu bagenzi be.

Bava i Kigali berekeza i Kirehe, Muhoza Eric ni we wakandagijeyo ipine bwa mbere mu bagabo, Mwamikazi Jazilla atsinda mu bagore, Byusa Pacifique atsinda mu ngimbi naho Uwingiyimana Liliane atsinda mu bangavu.

Isiganwa rya Kirehe Race rigiye kuba ku nshuro ya kane, rimaze kuba rimwe mu marushanwa akomeye mu Rwanda, agamije guteza imbere siporo, ubukerarugendo n’imibereho myiza y’abaturage.












Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now