APR BBC yazanye abatoza bashya

APR BBC yazanye abatoza bashya

APR BBC yazanye abatoza bashya

APR BBC yazanye abatoza bashya
Ubuyobozi bwa APR Basketball Club bwakoze impinduka zikomeye mu bwongerera imbaraga itsinda tekinike, butangaza Derrek Baker nk’Umutoza wungirije mushya, naho Matar Ousseynou Mbodji agirwa Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry’Abakinnyi (Director of Player Development).

Mu itangazo ryashyizwe hanze mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 26 Ukuboza 2025, iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yemeje ko aba bombi baje kunganira Umutoza Mukuru, James Maye Jr, mu rugamba rwo gukomeza kubaka ikipe itwara ibikombe.

Derrek Baker wahawe inshingano zo kuba umutoza wungirije, si izina rishya mu gutoza cyane ko amaze imyaka 17 muri uyu mwuga.

 Yanyuze mu bihugu bitandukanye birimo Repubulika ya Dominican, Venezuela na Bahrain.

Uyu mugabo yubakiye izina muri Repubulika ya Dominican aho yamaze imyaka umunani ari umutoza wungirije w’Ikipe y’Igihugu yaho, ndetse rimwe na rimwe akaba yaragiye atorwa nk’umutoza w’umwaka bitewe n’ubuhanga bwe.

 Mbere yo kuza muri APR BBC, yari Umuyobozi Mukuru wa Boomerang Basketball Academy, akaba n’Umuyobozi ushinzwe Siporo muri New Horizon, aho yayoboraga ibikorwa bya Basketball na Volleyball.

Ku rundi ruhande, Matar Ousseynou Mbodji ukomoka muri Sénégal, yahawe inshingano zihariye zo kwita ku iterambere ry’abakinnyi (Player Development).

Uyu mugabo afite ubunararibonye buhambaye bwo gukorana n’abakinnyi b’ibihangange ku Isi, dore ko yanyuze muri NBA Summer League, Ikipe y’Igihugu ya Sénégal, ndetse akaba amenyereye gukorana n’abakinnyi bakina muri NBA, BAL na EuroLeague. 

Inshingano ze muri APR BBC zizibanda ku kuzamura urwego rw’imikinire ndetse n’imibereho myiza y’abakinnyi.

Aba batoza bashya basanze ikipe iherutse no kwiyubaka mu bakinnyi, aho yasinyishije Prince Twa wakiniraga REG BBC, Ndizeye Dieudonné ‘Gaston’ wari uvuye muri Patriots BBC na Carlton Bragg Jr, bose bitezweho gufasha APR BBC kwitwara neza mu marushanwa ari imbere.








Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now