APR BBC yibitseho Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Basketball

APR BBC yibitseho Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Basketball

APR BBC yibitseho Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Basketball

Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya basketball Ndizeye Ndayisaba Dieudone uzwi nka Gaston ni umukinnyi mushya wa APR BBC mu myaka ibiri iri imbere.

APR BBC yibitseho Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Basketball

Mu
mpera za Nzeli nibwo hamenyekanye amakuru ko Gaston ari mu biganiro bya nyuma
n’ikipe ya Tigers BBC gusa byaje kurangira bananiranwe cyane ko batumvikanaga
ku kuba uyu mugabo yazasiga ikipe ye akaba yajya mu kiraka mu mikino ya
basketball Africa league.



APR
BBC yaje kumenya ayo makuru iyasamira hejuru ihita itangira ibiganiro n’uyu
mugabo, bitagoranye yaje kumvikana nayo cyane ko iyi kipe y’ingabo z’igihugu
izakina imikino ya Basketball Africa League. Gaston azajya ahembwa asaga
miliyoni umunani n’ibihumbi magana atanu y’amafaranga y’u Rwanda ku kwezi.



Ndizeye
yatangiriye urugendo rwa Basketball nk’uwabigize umwuga mu ikipe ya IPRC kigali
mu 2015 mbere yo kwerekeza muri Patriots BBC mu 2017 aho yatwayemo shampiyona
aza no kuba umukinnyi mwiza mu 2019 ndetse azwiho gutsinda amanota atatu cyane.



Mu
mpera za 2024 yari kumwe na Kriol Star yo muri Cape Verde mu mikino ya Road to
BAL 2025 yabereye muri Libya na Kenya. Kuri ubu yakiniraga ikipe ya MAS Fes yo
mu gihugu cya Maroc aho yari yarasinye amasezerano y’igihe gito.



Ntabwo
ari aha APR BBC ifungira isoko kuko iri mu biganiro n’abakinnyi batandukanye
kuko irifuza kuzagera byibura ku mukino wa nyuma wa Basketball Africa League
dore ko yatahanye umwanya wa 3 ubwo iheruka muri iri rushanwa.

 

Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now