Mugisha vivine Elisabeth Yafashije the hoops women bbc gutsinda umukino wa 1

The hoops women bbc yatangiye neza imikino ya kamarampaka ya rwanda basketball league women 2026, itsinda kepler women amanota 65-55 mu mukino wa mbere wabereye kuri bk arena kuwa 07.08.2026

wari umukino ukomeye kuva mu ntangiriro, aho amakipe yombi yagiye asimburanwa mu kuyobora amanota. kepler women yigeze kugira ubuyobozi bw’amanota 5, ariko the hoops ikomeza kongera imbaraga, cyane cyane mu gice cya nyuma.

Mugisha vivine Elisabeth niwe wafashize the hoops kwitwara neza aho yatsinze amanota 12 agakora rebounds 3 ndetse atanga assist 1 afasha bagenzibe kubona itsinzi 

the hoops wbbc yungukiye ku makosa ya kepler, ibona amanota 30 kuri turnovers, mu gihe kepler yabonye 10 gusa. the hoops kandi yatanze assists 19, mu gihe kepler yagize ikibazo mu gutsinda neza.

mu minota ya nyuma, the hoops yashyizeho umuvuduko ukomeye, igera ku buyobozi bw’amanota 11, maze isoza umukino itsinze 65-55.

iyi ntsinzi iha the hoops intangiriro nziza muri playoffs, mu gihe kepler women isigaje akazi ko gukosora amakosa no gushaka intsinzi mu mukino ukurikiraho.

Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now