Iri siganwa rizatangira Saa 10:00 am, rizahagurukira mu
nkengero za Kigali risorezwe mu karere ka Musanze.
Isaganea rya Musanze Challenge rizakinwa mu byiciro
bitandukanye, aho ibyiciro 3 by'Abagabo, abagore n'ingimbi bazahagurukira
Kanyinya (Shyorongi).
Abagore n'ingimbi bazasoreza mu mujyi wa Musanze nku ntera
ta Kirometero 79,1. Abagabo bo bazakomeza bagere mu Kinigi bazenguruke mu mu
muhanda utunguka kuri INES bagaruke gutsindira mu mujyi wa Musanze ku ntera ya
Kirometero 102,1.
Musanze Challenge niryo siganwa rizasoza umwaka wa 2025 mu
magare
Abangavu bo bazahagurukira kwa Nyirangarama basoreze mu
mujyi wa Musanze ku Ntera ya Kirometero 44,6.
Aka gace ko kuzenguruka mu Kinigi kazakoreshwa ubwo hazaba
hasozwa stage 6 ya Tour du Rwanda 2026 izava i Rubavu igasorezwa i Musanze
tariki ya 27/02/2026.