Abakinnyi Nkundabera Eric ukinira Les Amis Sportifs na Nyirarukundo Claudette wa Team Amani, begukanye isiganwa rya mbere rya ‘Musanze Challenge’, ryasoje umwaka w’imikino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda wari ugeze ku musozo.
Iri siganwa ryabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Ukuboza 2025, ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ku bufatanye n’Akarere ka Musanze, rikaba ryari ribaye ku nshuro yaryo ya mbere.
Mu cyiciro cy’abagabo bakuru n’abatarengeje imyaka 23 (Elites & U23), isiganwa ryaranzwe n’ishyaka rikomeye ku ntera y’ibilometero 102,1.
Bahagurukiye i Kanyinya, banyura i Musanze, bazenguruka mu Kinigi ku muhanda wa INES Ruhengeri mbere yo kugaruka gusoreza mu Mujyi wa Musanze rwagati.
Nkundabera Eric wa Les Amis Sportifs ni we wahize abandi, akoresheje amasaha abiri, iminota 42 n’amasegonda 45 (2h42’45”).
Yakurikiwe na Nsengiyumva Shemu wa Java Inovetec Cycling Club waje amuri inyuma ho isegonda rimwe gusa, naho Masengesho Vainqueur wa Benediction Cycling Club aba uwa gatatu, na we asizwe amasegonda abiri n’uwa mbere.
Muri iki cyiciro kandi, Tuyizere Etiene wa Java Inovotec ni we wegukanye amanota y’ahatambika (Sprints), mu gihe amanota y’ahazamuka yagabanywe na Tuyizere Etiene afatanyije na Niyonsaba David wa Shaggy Star Cycling Team.
Mu cyiciro cy’abagore bakuru n’abatarengeje imyaka 23, Nyirarukundo Claudette ukinira Team Amani yatsinze bidasubirwaho, yihariye isiganwa ry’ibilometero 79,1 ryahagurukiye i Kanyinya rigasoreza i Musanze.
Nyirarukundo yakoresheje amasaha abiri, iminota 22 n’amasegonda 30 (2h22’30”), asiga mugenzi we bakinana muri Team Amani, Nirere Xaverine, iminota 10 n’amasegonda arindwi. Ntakirutimana Martha wa Ndabaga Women Cycling Team yabaye uwa gatatu asizwe iminota 11.
Uretse kwegukana isiganwa, Nyirarukundo yanatwaye ibihembo byose by’amanota y’ahatambika n’ay’ahazamuka.
Mu cyiciro cy’Ingimbi (Junior Men) zakoze intera ingana n’iy’abagore (79,1 Km), Tuyishimire Emmanuel wa Cine Elmay Cycling Club yabaye uwa mbere akoresheje amasaha abiri, iminota 20 n'amasegonda 10 ( 2h20’10”).
Yakurikiwe na Natanziki William na Irakoze Ferguson bombi ba Kayonza Cycling Club.
Mu Bangavu (Junior Women) bahagurukiye kwa Nyirangarama bagasoreza i Musanze (44,6 Km), ikipe ya Bugesera Cycling Club yihariye imyanya yose ya mbere.
Kanyange Emelyne yabaye uwa mbere akoresheje isaha, iminota 21 n'amasegonda 40 (1h31’40”), akurikirwa na Uwizeyimana Ancille hamwe na Izabayo Immaculée.
Iri siganwa rya Musanze Challenge ryari rifite umwihariko wo kunyura mu muhanda wa Kinigi ugana kuri INES Ruhengeri.
Uyu muhanda uzakoreshwa muri Tour du Rwanda ya 2026 ku gace kayo ka gatandatu kazakinwa tariki ya 27 Gashyantare 2026, kava i Rubavu kerekeza i Musanze ku ntera y'ibilometero 84.












