Aya makipe yombi yaguye miswi mu mukino w'Umunsi wa Cyenda wa Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere mu Bagore wabaye kuri uyu wa Gatandatu, kuri Stade Kamena i Huye, saa Cyenda.
Nyuma y'uko igice cya mbere cyarangiye APR WFC iyoboye n'igitego 1-0 cyatsinzwe ku munota wa 15 na rutahizamu Ukwishaka Zawadi, Umutoza wa Rayon Sports WFC, Rwaka Jean Claude, yatangiranye impinduka igice cya kabiri, ashyira mu kibuga abarimo Gikundiro Scholastique kugira ngo ashake uko bakwishyura, ibyo baje kugeraho mu minota ya nyuma ku gitego cyatsinzwe na Ukwinkunda Jeannette.
Umwe mu bantu bo muri APR WFC, utifuje ko amazina ye atangazwa, yahamirije Kinyamupira ko bagiye gutanga ikirego mu Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), barega Gikundiro Scholastique kuko "yakinnye yarujuje amakarita atatu y'umuhondo.
Gikundiro bivugwa ko yabonye amakarita y'umuhondo ku mukino w'umunsi wa gatatu Rayon Sports yatsinzemo Forever igitego 1-0, uw'umunsi wa gatandatu batsinzemo Bugesera WFC ibitego 2-0 ndetse n'umunsi wa munani banganyijemo na Police WFC igitego 1-1.
Mu gihe APR yatanga ikirego, FERWAFA igasanga gifite ishingiro, yahita itera Rayon Sports mpaga y'ibitego 3-0 ndetse n'amanota atatu.
Ibi byahita bishyira iyi kipe yambara umukara n'umweru ku mwanya wa kane n'amanota 17, ikarushwa inota rimwe na Indahangarwa WFC ya gatatu.
Leave a Comment