AS Kigali yasinyishije abarimo rutahizamu wa Rayon Sports
AS Kigali yasinyishije abarimo rutahizamu wa Rayon Sports
Ikipe ya AS Kigali ikomeje urugamba rwo kwiyubaka kugira ngo izitware neza mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona, yamaze gusinyisha Adama Bagayogo wakiniraga Rayon Sports, na Mosengo Tansele wari uherutse gutandukana na Kenya Police FC.

Aba bakinnyi bombi baje kongera imbaraga muri iyi kipe y’Umujyi wa Kigali itari mu bihe byiza, dore ko iri ku mwanya wa 14 n’amanota 16 gusa ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda.

Adama Bagayogo ukomoka muri Mali ukina nka rutahizamu uca ku mpande, yerekeje muri AS Kigali nyuma yo kubura umwanya uhagije wo gukina muri Rayon Sports.

Nyuma y’uko Gikundiro izanye abandi bakinnyi bashya mu busatirizi, byabaye ngombwa ko Bagayogo ashaka ahandi yerekeza kugira ngo abone umwanya wo kwigaragaza, bityo AS Kigali iba igisubizo.

Uretse Bagayogo, AS Kigali yanasinyishije umukinnyi wo hagati ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Mosengo Tansele, wagarutse mu Rwanda nyuma y’igihe gito yerekeje muri Kenya.

Uyu mukinnyi wanyuze muri Kiyovu Sports na Gorilla FC, yari yaguzwe na Kenya Police muri Kanama 2025, ariko ntiyahiriwe n’urwo rugendo kuko atabonye umwanya uhagije wo gukina, bituma iyi kipe ihitamo gutandukana na we.

Amakuru yizewe avuga ko Mosengo yasinye amasezerano y’amezi atanu muri AS Kigali, akazayikinira kugeza uyu mwaka w’imikino urangiye. 

Nubwo akunze kuvugwaho imyitwarire itari myiza hanze y’ikibuga, abasesengura umupira bemeza ko ari umukinnyi w’umuhanga ushobora gufasha AS Kigali mu gihe yaba atuje.

Uku kwiyubaka kuje gukurikira igenda rya Jesus Moloko Ducapel uherutse gutandukana na AS Kigali akerekeza muri Mbeya City yo muri Tanzania. 

Bagayogo na Tansele basanze undi mukinnyi mushya, Gedeon Ndonga Bivula, na we uheruka gusinya.

Biteganyijwe ko aba bakinnyi bose bazatangira imyitozo ku wa Mbere, tariki ya 26 Mutarama 2026, kugira ngo bitegure imikino yo kwishyura izasubukurwa tariki ya 30 Mutarama.
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now