Uyu mwanya uhataniwe n’iyi mbaga y’abatoza, wasinzwe n’Umubiligi Adel Amrouche wirukanwe ku wa 14 Mutarama 2026, nyuma y’umwaka umwe gusa ari muri izi nshingano, ashinjwa kutubahiriza ibikubiye mu masezerano y’akazi yari afitanye na FERWAFA.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’iri Shyirahamwe kuri uyu wa Gatatu, ryavuze ko aba batoza bose bamaze kwandika bujuje ibisabwa by’ibanze byatanzwe mu itangazo ry’akazi.
FERWAFA yasobanuye ko icyiciro gikurikiraho ari icy’amajonjora (screening), azibanda cyane ku kureba impamyabumenyi z’aba batoza, uburambe bafite mu gutoza amakipe y’ibihugu, ndetse n’ubunararibonye bafite mu marushanwa mpuzamahanga akomeye arimo Igikombe cya Afurika (CAN) n’Igikombe cy’Isi.
Iyi nkundura yo gushaka umutoza mushya ije mu gihe u Rwanda ruri kwitegura kwakira imikino ya gicuti izwi nka ‘FIFA Series’, iteganyijwe kubera i Kigali guhera tariki ya 23 kugeza kuri 31 Werurwe 2026.
Muri iyi mikino izabera mu Rwanda, Amavubi aherereye mu Itsinda rya mbere (A) hamwe na Estonia, Grenada na Kenya; mu gihe Itsinda rya kabiri (B) rigizwe na Aruba, Liechtenstein, Macau na Tanzania.
Leave a Comment