Umutoza mukuru wa Rayon Sports, Haringingo Francis Christian, yatangaje ko yiyemeje guhesha iyi kipe ibikombe bitandukanye bihatanirwa uyu mwaka atitaye ku bibazo by'imvune bimaze iminsi biyugarije.
Ibi uyu mutoza yabitangaje nyuma y'umukino we wa mbere w'Umunsi wa 27 wa Shampiyona y'u Rwanda yarangijemo anganya na Rutsiro FC ubusa ku busa mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 19 Mata 2026 kuri Stade Umuganda.
Uku kunganya kwasize Rayon Sports ku mwanya wa kane n'amanota 44, aho irushwa amanota 14 na Al-Hilal ya mbere mu gihe hasigayemo ikinyuranyo cy'amanota umunani hagati yayo na APR FC ya kabiri ndetse n'amanota atanu hagati yayo na Al-Merrikh ya gatatu.
Iyi kipe yambara ubururu n'umweru yujuje imikino itanu yikurikiranya ya Shampiyona inganya kuko intsinzi iheruka ari iyo yabonye iteye mpaga Gasogi United FC.
Gikundiro ikomeje kwitegura umukino ubanza wa kimwe cya kabiri cy'Igikombe cy'Amahoro izahuramo na Gorilla FC ku wa Gatatu tariki ya 23 Mata 2026 kuri Kigali Pele Stadium mbere yo gusura Amagaju ku wa 26 Mata, n'umukino ukomeye uzayihuza na APR FC ku wa 2 Gicurasi kuri Stade Amahoro.
Haringingo yasobanuye ko umukino bakinnye na Rutsiro FC utari woroshye kubera uburyo iyi kipe yugariraga cyane izibira inzira zose zishobora kuvamo igitego.
Yagize ati "Wari umukino ugoye kuko twakinnye n’ikipe yari inyuma cyane biratugora cyane. Ikindi kintu cyatugoye ni ukubyaza umusaruro cyane cyane imipira ya nyuma. Rero iyo urimo urakina n’ikipe ikina ifungura inyuma cyane bisaba kubyaza umusaruro imipira ubona imbere y’izamu."
Uyu mutoza wahesheje iyi kipe Igikombe cy'Amahoro mu 2023, yongeyeho ko babonye amahirwe menshi mu gice cya mbere yashoboraga gukora itandukaniro ariko ntibayabyaza umusaruro, avuga ko ibi byatumye abo bari bahanganye bagabanya ubwoba batangira gukina neza mu gice cya kabiri.
Mu gusobanura impamvu z'umusaruro muke Haringingo yagaragaje ikibazo cy'abakinnyi b'ingenzi batabashije gukina kubera imvune zirimo izatunguranye yasanze mu ikipe.
Yagize ati "Kwizera Olivier afite ibibazo ni yo mpamvu mutamubonye, Youssou Diagne yarababaye, Chris Rushema yarababaye, Abedi Bigirimana ni bwo ari kugaruka. Twagerageje kwifashisha bake dufite, ariko ubutaha tuzabona abandi babiri kugira ngo tubashe gukina."
N'ubwo urugendo rugaragara nk'urugoye, uyu mutoza yijeje abakunzi ba Rayon Sports ko intego yabahaye azayigeraho byanze bikunze binyuze mu gukora cyane no kugarura abakinnyi bavunitse.
Yagize ati "Imikino ni myinshi, dusabwa gukora byose ngo tugarure abakinnyi. Naje muri Rayon Sports mfite intego, kandi nasanze na yo ifite intego. Nta mpungenge mfite kuko yaba shampiyona irahari ndetse n’Igikombe cy’Amahoro. Intego tuzazigeraho nta gisibya."
Leave a Comment