Haruna Ferouz yiyemeje gushimisha abakunzi ba Rayon Sports
Haruna Ferouz yiyemeje gushimisha abakunzi ba Rayon Sports
Mu gihe Rayon Sports ikomeje urugamba rwo kwegera amakipe ayiri imbere, Umutoza wayo w’umusigire, Haruna Ferouz, yagaragaje ko intego nyamukuru bajyanye i Bugesera ari ukurwanira amanota atatu uko bishoboka kose.

Uyu mukino w'umunsi wa 11 wa Rwanda Premier League, uteganyijwe kuri iki Cyumweru kuri Stade y’Akarere ka Bugesera, ufatwa na Rayon Sports nk'amahirwe yo kugeza amanota 20 no gukomeza kwirukanka ku Gikombe cya Shampiyona.

Mu myitozo ya nyuma mbere yo gufata urugendo, Haruna Ferouz yashimangiye ko ikipe ye itagiye gusuzugura Bugesera FC, kuko ari ikipe ikunze kugora amakipe makuru. 

Yavuze ko abakinnyi be biteguye ku kigero cya 100% haba ku mubiri no mu mutwe, ndetse ko guhitamo 11 babanza mu kibuga byamugoye kubera urwego rwiza buri mukinnyi ari kugaragaza.

Ferouz yagize ati "Tugiye gushaka amanota atatu tutitaye ku mubare w’ibitego. Icy’ingenzi ni ugutangira dutekereza igitego cya mbere, hanyuma ibindi bikaza nyuma. Ntabwo tugiye gusuzugura Bugesera kuko si ikipe nto, ariko intego yacu ni ugutsinda kugira ngo dukomeze urugamba rwo guhatanira igikombe."

Yongeyeho ko bazakinana ubwenge, basatira izamu ariko badahubuka kugira ngo birinde amakosa yabatesha intsinzi.

Kuri ubu Rayon Sports iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 17. Iracyafite akazi katoroshye ko gukuramo ikinyuranyo cy’amanota icyenda irushwa na Police FC iri ku mwanya wa mbere, ndetse n’amanota atatu irushwa na APR FC iri ku mwanya wa kabiri.

Ku kijyanye n’imvune, iyi kipe izakina idafite ba rutahizamu bayo ngenderwaho barimo Fall Ngagne, Tambwe Gloire ndetse na Bigirimana Abeddy, aho aba bose biteganyijwe ko bazagaruka mu kibuga muri Mutarama umwaka utaha.
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now