Ngabo Roben yavuye imuzi iby'isezera rye muri Rayon Sports
Ngabo Roben yavuye imuzi iby'isezera rye muri Rayon Sports
‎Uwari Ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho muri Rayon Sports, Ngabo Roben, yahishuye ko icyemezo cyo gusezera muri iyi kipe yari amazemo imyaka itandatu, kitaturutse ku bushake bwe bwite, ahubwo ko ari umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko hari ‘imitego’ yatezwe yo kumunaniza kugira ngo ahitemo kugenda.
‎Uyu munyamakuru umaze kubaka izina, yasezeye kuri iyi kipe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Gashyantare 2026, abinyujije mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, aho yagaragaje ko ubuyobozi bwa Gikundiro buriho ubu “bwahisemo indi nzira itandukanye” n’iyo yakoragamo.
‎Mu kiganiro yatanze kuri uyu wa Gatatu, Ngabo yashyize hanze ibikubiye muri ‘E-mail’ yandikiwe na Perezida w’Inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, ku wa 4 Gashyantare, amusaba kujya akorera ku biro by’ikipe biri mu Kiyovu, buri munsi kuva Saa Tatu za mu gitondo kugeza Saa Kumi n’Imwe z’umugoroba.
‎Ngabo yasobanuye ko akimara kubona ubu butumwa, yahise amenya ko ari uburyo bwo kumwereka umuryango, kuko ubuyobozi buzi neza ko asanzwe ari umukozi uhoraho wa Radio/TV10, kandi ko bidashoboka guhuza ayo masaha n’akazi ke k’itangazamakuru, cyane ko ari ryo rimutunze kurusha Rayon Sports.
‎Yagize ati “Nkimara kubona iyo e-mail nahise mvuga nti bya bintu noneho byabaye. Kuko babizi ko ntareka radiyo impemba neza kurushaho, impembera igihe, icyo bashaka ni ukunyiyenzaho kugira ngo dutandukane.”
‎Uyu mugabo yagerageje kugirana ibiganiro na Murenzi Abdallah kugira ngo barebe uburyo yakomeza guhuza inshingano zombi cyangwa ahabwe ukwezi ko kwitegura gusezera, ariko undi arabyanga, ahubwo amumenyesha ko ari “ibya kinyamwuga” kandi amuha iminsi ibiri gusa yo kuba yamaze gufata umwanzuro.
‎Byaje guhumira ku mirari ubwo ku wa 10 Gashyantare, Ngabo yakiraga indi e-mail imumenyesha ko yananiwe kubahiriza ibyo yasabwe n’amasezerano, bityo ko agomba gutanga ibisobanuro bitaba ibyo agafatirwa imyanzuro, ibintu byatumye ahita afata icyemezo cyo kwandika ibaruwa isezera.
‎Uretse ikibazo cy’amasaha, Ngabo yahishuye ko yari amaze iminsi atameranye neza na Komite y’Inzibacyuho, kuko yafatwaga nk’umuntu wasigaye inyuma y’Ubuyobozi bwa Twagirayezu Thaddée bweguye mu Ugushyingo umwaka ushize, ibintu byatumye atangira gushyirwaho ijisho mu buryo budasanzwe.
‎Yagarutse ku bibazo yagiranye n’ubuyobozi ku migendekere y’igura n’igurisha ry’abakinnyi nka Serumogo Ali na Ndayishimiye Richard, aho yashinjwaga kudahuza na Murenzi Abdallah ku mafaranga yo kubagurisha, ibintu byafashwe nko kugambanira inyungu z’ikipe.
‎Ngabo yavuze ko hari n’aho byageze agafatwa amafoto ari kumwe na Uwayezu Jean Fidèle wayoboye iyi kipe, iyo foto ikandikwaho ngo “Ingamba z’ubwirinzi”, ndetse ko hari umunyamakuru wo kuri radiyo yirinze kuvuga, wigeze kumugereranya na ‘EX-FAR’ amuziza gusa ko yakoranye n’ubuyobozi bucyuye igihe.
‎N’ubwo yagiye nabi, Ngabo yavuze ko Murenzi Abdallah na Gakwaya Olivier ubwabo atari abantu babi, ahubwo ko “abantu babakikije ari bo babagora”, anagaragaza ko agiye yishimiye ko yasigiye Rayon Sports imbuga nkoranyambaga zikomeye zikurikirwa n’abarenga 440.000, ibintu azahora aterwa ishema na byo.
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now