Uyu mukino wabereye muri BK Arena ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 27 Mutarama 2026, wari uwa kabiri u Rwanda rukinnye mu Itsinda rya Mbere rya “President’s Cup”, irushanwa rihuza amakipe ahatanira imyanya ihera ku wa cyenda kugeza ku wa 16.
Umutoza w’u Rwanda, Hafedh Zouabi, yinjiye muri uyu mukino afite amayeri yo kuruhura inkingi ze za mwamba kugira ngo azitegurire umukino ukomeye wa Gabon uzaba ku wa Kane.
Abakinnyi bakomeye barimo Kwisanga Peter, Mbesutunguwe Samuel, Kubwimana Emmanuel, Kayijamahe Yves na Akayezu André babanje ku ntebe y’abasimbura. Umutoza yahisemo kubanza mu kibuga abandi barimo Uwimana Jackson, Uwase Moïse, Muhumure Elysée na Niyonkuru Karim.
Mu minota 10 ya mbere, u Rwanda rwatangiye neza rufite ibitego 9-4. Gusa, ikibazo cy’abakinnyi bajyaga hanze kubera amakosa (2 minutes suspension) nka Nshimiyimana Alexis, cyahaye Zambia icyuho.
Zambia yagarutse mu mukino ibifashijwemo na Bwalya-Banda Chikatizyo ndetse na Ngosa Bwalya-Banda, kugera ubwo igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ibitego 17-17.
Mu gice cya kabiri, Umutoza Zouabi yabonye ko amazi atari ya yandi, yinjiza abakinnyi be bakomeye barimo Kwisanga Peter, Mbesutunguwe Samuel na Kayijamahe Yves.
Izi mpinduka zahise zigira ingaruka nziza, u Rwanda rugarura umuvuduko mu minota 10 ya mbere y’iki gice, rushyiramo ikinyuranyo cy’ibitego bine (26-22).
Nubwo u Rwanda rwajyaga rugira abakinnyi bajya hanze nka Hagenimana Fidele wahawe iminota ibiri habura iminota mike ngo umukino urangire, Zambia yananiwe kubyaza umusaruro ayo mahirwe kuko na yo yari ifite umukinnyi, Tonga Moses, wasohowe.
Umukino warangiye u Rwanda rutsinze Zambia ibitego 34-26, rubona intsinzi ya kabiri yikurikiranya muri President's Cup nyuma yo gutsinda Uganda ibitego 37-27.
Mbesutunguwe Samuel ni we mukinnyi w’u Rwanda watsinze ibitego byinshi (7) nubwo yakinnye igice cya kabiri gusa. Ku ruhande rwa Zambia, Felix Kambundu yatsinze ibitego 11, aba ari na we utorerwa kuba umukinnyi w’umukino (Man of the Match).
U Rwanda ruzasubira mu kibuga ku wa Kane, tariki ya 29 Mutarama 2026, ruhura na Gabon mu mukino wa nyuma wo mu Itsinda rya Mbere rya President’s Cup.
Gabon na yo yitwaye neza inyagira Uganda ibitego 40-19.
Umukino w’u Rwanda na Gabon ni wo uzagena ikipe izayobora iri tsinda, bityo ibashe guhura n’iya kabiri mu itsinda rya Kabiri, mu rugamba rwo gushaka umwanya wa cyenda (9) kugeza ku wa 12 muri iri rushanwa riri gukinwa ku nshuro ya 27.
Leave a Comment