Umukinnyi Ihirwe Régine uzwi nka ‘Queen’, yandikiye Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Fabrice, amusaba kurenganurwa nyuma y’uko APR WFC yanze kumuha ibyangombwa bimwemerera kwerekeza muri Rayon Sports WFC, nubwo Komisiyo y’Amategeko yari yemeje ko arekurwa.
Mu ibaruwa yanditswe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 19 Mutarama 2026, Ihirwe yagaragaje ko kugeza ubu APR WFC yanze kumuha urupapuro rumurekura (Release Letter), ibintu avuga ko bishobora kumwicira ahazaza h’amashuri ye kuko umupira w’amaguru ari wo umufasha kwiga.
Uyu mukinnyi w’imyaka 19 yagize ati “Komisiyo y’Amategeko n’Imiyoborere muri FERWAFA yafashe umwanzuro w’uko APR WFC impa ‘Release Letter’ tariki 24 Ugushyingo 2025. Kugeza uyu munsi iyo ‘Release Letter’ ntayo nahawe, sinanabwiwe n’impamvu ntayo nahawe.”
Ihirwe yakomeje agaragariza Perezida wa FERWAFA ko uku gutinda guhabwa uburenganzira bwe bifite ingaruka ziremereye ku myigire ye, dore ko yari asanzwe afashwa n’iyi kipe kwiga muri Petit Séminaire Baptiste.
Yagize ati “Muyobozi, umupira w’amaguru ni wo undihira ishuri, nkaba nsanga bagambiriye kunkura mu ishuri. Ndabasaba ko mwandenganura nkiga ntuje no kujya mu ikipe numvikanye nayo.”
Intandaro y’uku kutumvikana ishingiye ku masezerano yo ku wa 28 Ugushyingo 2022, yasinywe hagati ya APR FC n’umubyeyi wa Ihirwe (Muhiganwa Jean Pierre), yagombaga kumara imyaka itanu.
Icyakora Ihirwe amaze kuzuza imyaka y’ubukure, yasinye amasezerano mashya y’imyaka ibiri muri Rayon Sports WFC atabimenyesheje APR WFC. Uyu mukinnyi yishingikirije ko amasezerano yasinyiwe n’ababyeyi atakigira agaciro kuko yamaze kuba mukuru, bityo akaba yemerewe kwihitiramo aho akina.
Nubwo Komisiyo y’Amategeko muri FERWAFA yari yafashe umwanzuro kuri iki kibazo mu Gushyingo 2025, APR WFC yanze kumurekura.
Ubuyobozi bw'ikipe y’Ingabo z’Igihugu buvuga ko butegereje umwanzuro ntakuka uzafatwa na Komisiyo y’Ubujurire ya FERWAFA mbere yo kugira icyo bukora, kuko bwajuriye, ibintu bishobora gutuma uyu mukinnyi akomeza gutegereza.
Leave a Comment