Umusifuzi wanze igitego cya APR FC kuri Al Merrikh yahagaritswe
Umusifuzi wanze igitego cya APR FC kuri Al Merrikh yahagaritswe
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamaze gufatira ibihano bikarishye umusifuzi wo ku ruhande, Jabo Aristote, byo kumara imikino ine adasifura, nyuma yo guhamywa ikosa ryo kwanga igitego cyari guhesha intsinzi APR FC ku mukino yanganyijemo na Al-Merrikh SC.

Iki cyemezo cyasohotse mu itangazo ryashyizwe ahagaragara mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 20 Mutarama 2026, gikurikira isuzuma ryimbitse ryakozwe na Komisiyo y’Imisifurire muri FERWAFA yateranye ku wa Mbere.

Imvano y’ibi bihano ni umukino w’Umunsi wa 15 wa Shampiyona wabereye kuri Stade Amahoro ku Cyumweru, aho APR FC yanganyije na Al-Merrikh ubusa ku busa.

Muri uyu mukino, ku munota wa 88, umukinnyi wo hagati wa APR FC, Dauda Yussif, yarekuye ishoti rikomeye ari inyuma y’urubuga rw’amahina, umupira uruhukira mu nshundura. 

Icyakora ibyishimo by’abakunzi b’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu byakomwe mu nkokora n’umusifuzi wo ku ruhande, Jabo Aristote, wamanitse igitambaro yemeza ko habayeho kurarira.

Nyuma y’ubusesenguzi, Komisiyo y’Imisifurire yasanze icyo cyemezo cyari amakosa akomeye kuko nta kurarira kwabayeho.

Itangazo rya FERWAFA rigira riti "Komisiyo yasanze ku munota wa 88 w’umukino harabaye ikosa rikomeye ryakozwe n’Umusifuzi Wungirije wa Kabiri (2nd Assistant Referee), aho igitego cya APR FC cyanzwe hashingiwe ku cyemezo kitari cyo cy’uko habaye kurarira. Kubera iryo kosa, Komisiyo y’Imisifurire yafatiye umusifuzi ibihano bikurikira: Jabo Aristote ahagaritswe gusifura imikino ine." 

Ubuyobozi bwa APR FC bwari bwagaragaje ko butishimiye imisifurire, bwandikira FERWAFA busaba kurenganurwa kuko bwabonaga ko bwanizwe ku manywa y’ihangu, bugatakaza amanota atatu yari ingenzi mu rugamba rwo guhatanira igikombe.

FERWAFA yijeje abanyamuryango n’abakunzi b’umupira w’amaguru ko izakomeza guharanira ubutabera, ubunyangamugayo n’izamuka ry’ireme ry’imisifurire mu mupira w’amaguru mu Rwanda kugira ngo amakosa nk’aya adakomeza kugaragara.

Nubwo umusifuzi yahanwe, amanota yo ntagaruka. Kunganya uyu mukino byabereye inzitizi ikomeye APR FC, bituma inanirwa gufata umwanya wa kabiri ngo yegere iya mbere.

Kuri ubu, APR FC iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 33, ikaba irushwa amanota abiri na Al-Hilal SC iyoboye urutonde n’amanota 35, mu gihe Police FC ari yo iza ku mwanya wa kabiri n’amanota 34.
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now