Umutoza Bruno Ferry yavuze aho Rayon Sports yapfiriye
Umutoza Bruno Ferry yavuze aho Rayon Sports yapfiriye
Umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry, yatangaje ko ikipe ye ikomeje kugorwa cyane n’amakosa yo mu bwugarizi, akaba ari yo ntandaro yo gutakaza amanota yari mu ntoki ku mukino banganyijemo na Al-Merrikh SC ibitego 2-2.

Uyu mukino w’Umunsi wa 15 wa Shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku wa Gatatu, tariki ya 21 Mutarama 2026, wasize Gikundiro ibuze intsinzi mu minota ya nyuma, ibintu Umutoza Ferry avuga ko byamuteye "amarangamutima avanze".

Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’umukino, Bruno Ferry yavuze ko nubwo ababajwe n’umusaruro, yabonye impinduka nziza ugereranyije n’imikino ibiri iheruka, ariko akumizwa n’uburyo abakinnyi be bugarira nabi.

Yagize ati “Dufite amarangamutima avanze. Urebye uko umukino wagenze, turababaye kuba tutatsinze ariko hari n’ibintu byadushimishije, kuko ugereranyije n’imikino ibiri twari twabanje gukina, twari tumeze neza kurushaho.”

Ferry yashimangiye ko ibitego batsinzwe byari "impano" bahaye Al-Merrikh kubera uburyo ba myugariro bahagaze nabi mu kibuga.

Yagize ati “Turacyari abanyantege nke, cyane cyane mu bwugarizi. Ibitego twatsinzwe byari kwirindwa, byatewe n’amakosa yo guhagarara nabi mu kibuga no kubura imbaraga zo kurinda izamu. Ni ngombwa ko dukuraho burundu ubu buryo dukoramo amakosa nk’aya, cyane ko ataterwa n’imikinire myiza y’ikipe duhanganye.”

Uyu mutoza yavuze ko yumva neza igitutu n’ukutihangana kw’abafana ba Rayon Sports, bityo ko agiye gukora ibishoboka byose kugira ngo aya makosa akosorwe vuba na bwangu mbere yo guhura na Mukura VS ku wa Gatatu.

Yongeyeho ko “Ntabwo turi mu bihe byoroshye, ndabyumva kandi ndumva ko abantu bashobora gutangira kutihangana. Ariko mbona hari aho dutangiye gutera intambwe nziza. Bizadusaba igihe gito cy’inyongera, ariko nta gihe dufite. Ni yo mpamvu tugomba kwibanda ku by’ingenzi.”

Yasoje avuga ko impinduka yakoze mu miterere y’ikipe (Formation) zatanze umusaruro mu rugero runaka, bityo ko ikigiye gukorwa ari ukuganiriza abakinnyi kugira ngo bagarure icyizere.

Kunganya uyu mukino byatumye Rayon Sports iguma ku mwanya wa cyenda n’amanota 25, mu gihe Al-Merrikh SC iri ku mwanya wa kane n’amanota 32.
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now