Mu mukino w’ikirarane cy’Umunsi wa 15 wa Shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Kabiri, Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yatakaje umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo, nyuma yo gutsindwa na Al-Hilal SC yiyerekanye nk’ikipe ifite ubunararibonye mpuzamahanga.
Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’umukino, Taleb yagaragaje ko ikibazo cya APR FC kitabaye ugukina nabi cyangwa kurushwa ‘taktike’ na Al-Hilal, ahubwo cyabaye imitekerereze y’abakinnyi bashakaga kwishyura vuba, bigatuma barata ibitego byabazwe.
Yagize ati “Ikibazo twagize uyu munsi ni uguhubuka (précipitation). Abakinnyi banjye bashakaga gutsinda ku kiguzi cyose. Ibyo byatumye abataha izamu bataba maso ngo batuze. Twaremye uburyo nibura burindwi bwabazwe, tugera imbere y’izamu inshuro icumi, ariko kubishyira mu nshundura birananirana.”
Uyu mutoza yakomeje avuga ko nubwo bakinnye n’ikipe ikomeye ya Al-Hilal yitegura imikino ya CAF Champions League, APR FC yagaragaje ko ishobora guhatana na yo, kuko itigeze irushwa umupira uretse gutsindwa ku makosa y’umupira uteretse (Coup-franc) wavuyemo igitego cya mbere cya Madicke Kane, n’ikosa ryo kurangara ryabyaye igitego cya kabiri cya Emmanuel Flomo.
Ingingo yagarutsweho cyane ni ukutaboneka kw’umunyezamu wa mbere, Ishimwe Pierre, utigeze ugaragara haba mu kibuga cyangwa ku ntebe y’abasimbura, agasimburwa na Hakizimana Adolphe wakinaga umukino we wa mbere w’amarushanwa muri iyi kipe.
Taleb yasobanuye ko Pierre yahawe akaruhuko k’icyumweru kugira ngo yite ku buzima bwe bwo mu mutwe (Mental health) nyuma yo kwibasirwa bikomeye n’itangazamakuru n’abafana ku mukino uheruka wa Bugesera FC.
Yagize ati “Nabonye Pierre atari tayari mu mutwe. Yaribasiwe cyane nyuma y’umukino uheruka. Nk'umurezi, sinshobora gukinisha umukinnyi ufite gushidikanya. Namuhaye icyumweru cyo kuruhuka, ngo agarure ubuyanja kuko umukinnyi udafite icyizere ntiyatanga umusaruro.”
Yashimye bikomeye urwego rwagaragajwe na Hakizimana Adolphe, avuga ko yatanze icyizere kandi yitwaye kinyamwuga, ndetse ko ashobora gukomeza kugirirwa icyizere mu mikino iri imbere mu gihe mugenzi we agishaka kugaruka mu bihe byiza.
Taleb ntiyirengagije ko abakinnyi be bugarijwe n’umunaniro uterwa no gukina imikino myinshi mu gihe gito, kuko bamaze gukina imikino itanu mu minsi 12 gusa, gusa avuga ko bitaba urwitwazo rwo gutakaza amanota kuko intego yabo ari ugukomeza guhatanira igikombe cya Shampiyona.
Gutsindwa uyu mukino byatumye Al-Hilal SC ifata umwanya wa mbere n’amanota 38 mu mikino 16 gusa, mu gihe APR FC yasigaye ku mwanya wa kabiri n’amanota 37 mu mikino 19 imaze gukina.
Leave a Comment