Police HC yongeye kwandikira amateka i Kampala

Police HC yongeye kwandikira amateka i Kampala

Police HC yongeye kwandikira amateka i Kampala

Police HC yongeye kwandikira amateka i Kampala
Ikipe ya Police HC yongeye kugaragaza ubukombe bwayo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati, yegukana igikombe cya ECAHF 2025 cyabaga ku nshuro ya 43, nyuma yo gutsinda NCPB Cereals yo muri Kenya ibitego 34-28 ku mukino wa nyuma.

Uyu mukino w’ishiraniro wabereye muri ‘Old Kampala Arena’ muri Uganda, mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 1 Mutarama 2026, wasize Police HC yegukanye iki gikombe ku nshuro ya gatanu mu mateka yayo.

Police HC yari ihagarariye u Rwanda, yaje muri uyu mukino wa nyuma ifite inyota yo kwihimura kuri NCPB yari yayitsinze mu mukino ufungura irushanwa, ibintu yagezeho ibifashijwemo n’ubunararibonye bw’abakinnyi bayo.

Wari umukino ukomeye ku mpande zombi, ariko Police HC itangira yariye karungu, iyobora igice cya mbere n’ibitego 16-12.

Mu gice cya kabiri, NCPB yakunze kwegukana iri rushanwa yagerageje kugaruka mu mukino ishaka kugabanya ikinyuranyo, ariko Police HC ibabera ibamba, ikomeza kuzigama ikinyuranyo cy’ibitego bitandatu kugeza umukino urangiye ari 34-28.

Kwitwara neza kw’iyi kipe y’abashinzwe umutekano mu Rwanda byanagaragariye mu bihembo by’abakinnyi ku giti cyabo.

Kubwimana Emmanuel yatowe nk’Umukinnyi mwiza w’irushanwa (MVP), mu gihe mugenzi we Mbesutunguwe Samuel yabaye uwatsinze ibitego byinshi (Top Scorer) muri iri rushanwa.

Kugira ngo igere ku mukino wa nyuma, Police HC yari mu Itsinda A hamwe na NCPB (Kenya) na Police ya Uganda.

Yazamutse muri ½ imaze gutsinda Police ya Uganda ibitego 35-25, ihita ihura na UPDF y’Ingabo za Uganda yari yitwaye neza mu Itsinda B.

Mu mukino wa ½ wabaye ku wa 31 Ukuboza 2025, Police HC yanyagiye UPDF ibitego 32-21, ibona itike y’umukino wa nyuma yahuriyemo na NCPB yari yakomeje iturutse mu matsinda.

Iki gikombe cya ECAHF 2025 kibaye icya gatanu Police HC yegukanye mu nshuro umunani imaze kwitabira iri rushanwa. Ibindi yabitwaye mu 2004, 2015, 2019 na 2021.

Muri iri rushanwa kandi, abasifuzi b’Abanyarwanda, Tuyizere Jean Jacques na Gad Imanimbahafi, bagiriwe icyizere cyo kuyobora umukino wa nyuma mu bagore wahuje Prisons HC yo muri Uganda na Nairobi Water yo muri Kenya.


























Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now