Kuva kuri uyu wa Gatandatu tariki ya mbere Ugushyingo kuri Hoter ya Zaria Court haratangira siporo rusange (Aerobics) aho yateguwe n’iyi Hoter ifatanyije n’umuryango wa Children and Youth Sports Academy.
Ni siporo izajya iba buri mpera z’icyumwe ubwo ni ku wa Gatandatu ndetse no ku Cyumweru, kuva ku isaha ya Saa 07:00 za mu gitondo, kugers Saa 08:00 n’ubundi za mu gitondo.
Abanyarwanda bose byumwihariko abantu batuye mu mujyi wa Kigali bazajya baba bahawe ikaze muri iyo siporo kuko kwinjira bizajya biba ari ubuntu.
Children and Youth Sports Academy ni umuryango ukora siporo ndetse ukanateza imbere siporo ndetse no kuzamura siporo ukaba uyobowe na Mukasa Nelson
Zaria Court Kigali, ni igikorwa remezo cyagenewe ibikorwa bya siporo, umuco n’imyidagaduro.
Ni inyubako igizwe n’ibice bitandukanye birimo hoteli ifite ibyumba 80, za restaurants, aho gufatira amafunguro n’ibinyobwa hejuru ku gisenge, gym, aho gukorera na studio y’ibiganiro.