Rurangiranwa DAVIDO agarutse gutaramira i Kigali

Rurangiranwa DAVIDO agarutse gutaramira i Kigali

Rurangiranwa DAVIDO agarutse gutaramira i Kigali

Rurangiranwa DAVIDO agarutse gutaramira i Kigali
Umuhanzi w'ikirangirire muri Afurika no ku Isi, Umunya-Nigeria , David Adedeji Adeleke uzwi nka DAVIDO, azakora igitaramo cy'imbaturamugabo muri BK Arena tariki 5 Ukuboza 2025.

Igitaramo cya Davido kizaba muri gahunda yo kuzengurutsa Isi Album ye yise "5ive". Ni album yasoje gutunganya muri Mata uyu mwaka, bityo akaba ari mu rugendo rwo kuyisogongeza Isi. 

Igaruka rya Davido mu Rwanda rizagirwamo uruhare n'uruganda rwa SKOL binyuze mu kinyobwa cya Skol Malt ndetse na Intore Entertainment. 

Umuyobozi mukuru wa Intore Entertainment, Bruce Intore, avuga ko kuba Kigali izakira Davido ari igikorwa gifite icyo kivuze ku muzika nyarwanda kuko ari amahirwe abonwa na bacye, kandi ko n'abahanzi bo mu Rwanda bazaririmba. 

Yagize ati "Davido ni umuhanzi Isi yose izi kandi buri gihugu kiba kifuza kwakira. Kuza kwa Davido ni inyungu ku muziki wacu, kandi nizera ko abahanzi nyarwanda bazagaragara ku rubyiniro rumwe nawe ubwo azaba atumurikira album ye".

Bruce Intore yakomeje avuga ko urutonde ntakuka rw'abahanzi bo mu Rwanda bazaririmba mu gitaramo cya Davido bazagenda batangazwa uko iminsi yicuma kuko hari ibikinozwa. 

Album "5ive" ya Davido ifite iminota 49 n'amasegonda icyenda, iriho indirimbo yagiye akorana n'abahanzi batandukanye barimo Omah Lay, Chris Brown, Musa Keys, Tayc, Dadju, YG Marley, Becky G n'abandi. 

Mu ndirimo ziri kuri iyi Album Davido yaririmbye wenyine harimo iyo yise Funds, Awuke, Be There Still, Offa Me n'izindi. 

"5Ive" ni album ya gatanu uyu muhanzi asohoye nyuma ya “Oma Baba Olowo” yasohotse mu 2012, “A Good Time” yasohotse mu 2019, “A Better Time” yasohotse mu 2020 na “Timeless” yasohotse mu 2023.

Mu 2014 nibwo bwa mbere Davido yataramiye mu Rwanda, ahagaruka mu 2018 mbere yo kuhataramira mu 2023 ubwo hari ibitaramo bya Giants of Africa Festival. 


Bruce Intore umuyobozi wa Intore Entertainment 


Marie-Paule Niwemfura wari uhagarariye SKOL

Rukundo Patrick uzwi nka Patycope ni umwe mu bitabiriye umuhango wo kumva album 5ive ya Davido

Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now